- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 5
Bamwe mu bayobozi b'inganda ziherutse gufungwa zishinjwa kutubahiriza ubuzirange bagejejwe imbere y'umucamanza ku wa kabiri basabirwa gufungwa by'agateganyo mu gihe bategereje ko urubanza ruburanishwa mu mizi.
Abandi bagejejwe mu rukiko ni abakozi b'ikigo gishinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (Rwanda FDA) barimo umuyobozi mukuru wacyo Prof Emile Bienvenu.
Abanyenganda baregwa ibyaha birimo gukora inzoga zitubahirije ubuziranenge ndetse bivugwa ko zagize ingaruka ku bantu zirimo n'impfu.
Abayobozi bo mu kigo Rwanda FDA bo baregwa gukoresha inshingano bahabwa n'akazi, bakazikoresha mu nyungu zabo bwite.
Mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, ubushinjacyaha bwavuze ko Prof Emile Bienvenu yatanze icyangobwa cyitwa 'Food Business Operator' ku ruganda rwa Nyirangarama rw'umunyemari Sina Gérard kandi atabifitiye ububasha.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyangombwa gitangwa n'akanama k'impuguke z'ikigo FDA kabanje kureba niba ugihabwa yujuje ibindi bisabwa.
Aka kanama ngo kateranye mu kwezi kwa gatandatu kw'uyu mwaka ubwo kagomba gusuzuma niba ibisabwa byuzuye, nyamara umuyobozi wa FDA we yaramaze gutanga icyangombwa mu kwezi kwa kane.
Ubushinjacyaha busaba ko Prof Emile Bienvenu akomeza gufungwa mu gihe cy'iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeza.
Ku ruhande rwe, Prof Bienvenu avuga ko nta ho yanyuranyije n'amategeko kuko yatanze icyangombwa ashingiye ku myanzuro y'akanama ka FDA kari kateranye.
Abaregwa basabye kurekurwa
Umuyobozi wa FDA, usabirwa gukomeza gufungwa, we yasabye ko yarekurwa agakomeza gufasha igihugu kurwanya ibiribwa n'ibinyobwa binyuranyije n'amategeko no kubungabunga ubuzima bw'Abanyarwanda.
Ku ruhande rw'abanyenganda, ubushinjacyaha bwareze Samuel Ntihanabayo, umuyobozi w'uruganda rwa Ingufu Gin, kwirengagiza amabwiriza y'ubuziranenge, gushyira ibicuruzwa ku isoko nta bugenzuzi byakorewe, no kwinjiza mu gihugu ikinyabutabire cya ethanol (éthanol) atagaragaje inkomoko yacyo.
Ubushinjacyaha kandi bwareze uyu munyemari gushyira ku isoko inzoga zitakorewe ubugenzuzi bwo kugaragaza igipimo cya alukolo (alcohol) iri mu nzoga.
Ubushinjacyaha bukavuga ko ibi byashoboraga gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.
Ubwo yari ahawe ijambo, Ntihanabayo yasabye ko we nk'umushoramari yatandukanywa n'uruganda. Amakosa yaba yarabaye nubwo atayemera akabazwa abakozi bari bashinzwe imirimo itandukanye mu ruganda.
Yasabye gukurikiranwa adafunze kuko yemeza ko nta cyaha cyabaye.
Umwe mu banyamategeko bamwunganira yavuze ko Ntihanabayo adakwiye gukurikiranwa hashingiwe ku mategeko mpanabyaha mu gihe hari amabwiriza y'ikigo kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (Rwanda FDA) agena uko utabyubahirije ahanwa.
Uyu munyamategeko na we ashimangira ko nta makosa yabaye kuko hakozwe amagenzura atandukanye kandi yose akerekana ko uruganda Ingufu Gin rwari ruri mu murongo wemewe.
Yasabye ko hatabaho kurega inganda mu kivunge, ahubwo buri ruganda rukabazwa ibirureba kuko icyaha ari gatozi.
Uretse Ntihanabayo, hari n'abandi bakozi babiri ba Ingufu Gin na bo bagejejwe mu rukiko. Fulgence Twahirwa wari ushinzwe kugenzura ubuziranenge na Katushabe Donias wari ushinzwe gukurikirana imikorere y'uruganda na bo baregwa ibyaha bisa n'ibya nyir'uruganda.
Aba bombi basabye kurekurwa, bavuga ko ibyo bakoze byose byari binyuze mu mucyo kandi ko byahawe icyemezo cy'ubuziranenge.
Kayihura Belinda we yari ashinzwe uruganda Kerry Taste rukora ibyongera uburyohe, ibara n'impumuro mu biribwa n'ibinyobwa, cyangwa 'Flavours' mu Cyongereza.
Yarezwe gutumiza mu mahanga ikinyabutabire cya ethanol atabyemerewe no gukora umushongi wongera impumuro n'uburyohe mu buryo butizeza ubuziranenge.
Kayihura yahakanye gutumiza ethanol mu mahanga, avuga ko yayiguriraga imbere mu gihugu kandi akayigura n'abantu babyemerewe.
Ku itariki ya 13 y'uku kwezi kwa Kanama (8), urwego rw'ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ku bufatanye na polisi bagaragaje abantu 17 bataye muri yombi barimo n'umuyobozi mukuru w'ikigo FDA, bijyanye n'ifungwa, mu ntangiriro y'uku kwezi, ry'inganda zirenga 100 zakoraga inzoga abategetsi bavuga ko zitujuje ubuziranenge.
RIB yavuze ko barimo abakozi 10 b'ikigo Rwanda FDA, batatu bo mu kigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge (RBS) n'"abayobozi bo mu nzego z'ibanze batandukanye" bo mu turere twa Gisagara, mu majyepfo y'igihugu, na Karongi mu burengerazuba.
Facts Only
* The leadership of the FDA was suspended for 30 days pending further action.
* Some board members were ordered to await temporary release while the case proceeded.
* Prof. Emile Bienvenu was appointed as 'Food Business Operator' under the name Sina Gérard without possessing the authority.
* Documentation from the FDA was required, which was delayed until September despite information being provided in the fourth month.
* Prof. Bienvenu was ordered to remain suspended for an additional 30 days.
* Samuel Ntihanabayo, director of Ingufu Gin, was accused of selling unregulated goods and introducing uninspected ethanol into the market.
* These actions were alleged to endanger public health.
* The Rwanda Revenue Board (RIB) inspected 17 individuals in connection with the suspensions in early September.
* Ten employees of the FDA, three from the national food safety body (RBS), and other officials were involved in the investigation.
Executive Summary
Full Take
The narrative presents a tension between administrative process and alleged public safety outcomes. The core conflict involves the procedural aspects of regulatory oversight—the requirement for documentation from the FDA—and tangible consequences regarding unregulated substances entering the market, specifically ethanol and food products. The structure suggests that systemic failures in internal accountability (as evidenced by the delays in information processing) intersect with external legal actions against individuals who allegedly engaged in practices detrimental to public well-being.
The pattern observed is the use of official regulatory bodies as focal points for narratives concerning misconduct, where the authority's internal functioning (delays, delegated power) becomes intertwined with the alleged harm caused by actors operating within or interacting with that structure. This suggests a challenge to cognitive sovereignty lies not just in the outcome, but in understanding the mechanisms by which institutional procedures can be utilized—or obstructed—to shape reality.
What if the emphasis shifts from individual guilt to systemic capacity? How do institutional structures like the FDA create vulnerabilities when information flow is deliberately restricted or delayed? What assumptions about regulatory competence are being tested when individuals claim innocence based on disparate roles within the system, and what responsibility does each layer of governance bear for these observable outcomes?
Sentinel — Human
This text appears to be a compiled news report synthesizing information from multiple sources regarding regulatory and legal issues concerning food and alcohol standards across different jurisdictions.
